Gombo Ni uruboga ruboneka ku migabane y’isi hafi yose, rukaba rufite ibyiza bitandukanye ruzana ku buzima bw’abantu barukoresha rwaba rutetse cyangwa se ari rubisi.
Urubuga www.santeplusmag.com, bavuga ko okra ari uruboga rukize ku ntungamubiri zitandukanye ndetse na za vitamine A, B, C na K, n’ubutare bwa magnésium, potassium, calcium, fer, zinc ndetse n’ibyitwa ‘fibres’.Fruits & Vegetables
Menya ibyiza byo kurya Gombo(Okra) .
Umuntu urya Okra ku buryo buhoraho, bimufasha kugira inzira y’igogora ikora neza, bikamurinda kugira ibibazo bitandukanye mu mara, harimo no kumurinda kumva agugaye mu nda, kuba yarwara impiswi cyangwa impatwe n’ibindi. Ikindi Okra ifasha mu kugabanya ibinure bibi ‘cholestérol’ mu mubiri.
Imboza za okra kandi zifasha ubudahangarwa bw’umubiri gukora neza, zikagabanya umuvuduko w’amaraso uri hejuru, zigatuma umutima ugira ubuzima bwiza.
Okra kandi ifasha amaso kugira ubuzima bwiza kuko ikungahaye cyane kuri Vitamine A.
Imboga za Okra zikungahaye cyane ku byitwa ‘antioxydants’ na vitamine A, bituma uruhu rugira ubuzima bwiza, zikanafasha mu komora inguma zoroheje zaba ziri ku ruhu.
Ifasha mu igogora rigenda neza ikanarinda impatwe kubera ubwinshi bw'ibyitwa fiber zoroza amara.
Diyabete: Igabanya isukari mu maraso kandi ikarinda cyangwa igafasha kuvura diyabete kuko irimo ibisa na insulin.Impyiko: Irinda ndetse ikanakumira indwara zibasira impyiko mu gihe ziriwe ku buryo buhoraho.
Ubudahangarwa: Ikungahaye kuri antioxidants, flavonoids, na polyphenols zongerera umubiri ubudahangarwa zikanarwanya kanseri.Umubyibuho: Ifasha kurinda umubyibuho ukabije kuko ituma umuntu ahaga vuba kandi ikagira kalori nkeya.
Abagore batwite: Ifasha abagore batwite n'uburumbuke kuko ikize kuri folates.
