Ubukungu

Mu gihe minisiteri y’ubuzima yatanze akayabo ka miliyari irenga mu kigega agaciro ubu muri iyo minisiteri haravugwa urusobe rw’ibibazo byabuze ibisubizo kimwe no mu zindi minisiteri no mu nzego zitandukanye z’ubutegetsi

Category: Economy
Hits: 4952

Mu kwezi gushize minisiteri y’ubuzima yatangaje ko itanze akayabo ka miliyari imwe, miliyoni Magana abiri na mirongo itatu n’eshanu, ibihumbi Magana ane na mirongo cyenda na kimwe na magana cyenda na mirongo itanu (1 235 491 950) by’amafaranga y’u Rwanda yahawe ikigega agaciro bikaba byarakozwe mu izina rya minisitiri ubwe Dr Agnes Binagwaho, ubu muri iyo minisiteri haravugwa ibibazo by’uruhuri bitewe no kubura amikoro ku buryo ubu amavuriro menshi hirya no hino mu gihugu asigaye ku mazu gusa naho ibikoresho bikoreshwa mu kuvura abarwayi ngo bikaba ubu bitakibarizwa mu mvuriro hafi ya yose yo mu gihugu. Ibyo bikoresho bikaba ari ibikoreshwa mu buzima bwa buri munsi bw’amavuriro ari byo byo mu bwoko bw’ibikoresho bikoreshwa bigashira hagatumizwa ibindi.

 

Amakuru aturuka mu mavuriro atandukanye hirya no hino mu gihugu aravuga ko ubu ari imiti n’ibindi bikenerwa mu kuvura abarwayi ngo bitakiboneka kugeza aho hari n’amwe mu mavuriro ngo ajya akoresha ubuki mu mwanya w’imiti imwe ikoreshwa kwa muganga yo mu bwoko bwa alcool ndetse hamwe ngo abafite za mituelles ntibakibona n’umuti kuko minisiteri ngo yabakuriye inzira ku murima ko nta mafaranga ifite yo gutumiza ibyo bikoresho.

Iri bura ry’ibikoresho ririyongera ku makuru bamwe mu bakora umurimo w’ubuganga bakorera mu mavuriro yo hasi arimo n’ibigo nderabuzima bahawe aturutse muri minisiteri ababwira ko bagomba gusubira ku mishahara bahozeho cyera ngo iyo bari bahawe vuga mu rwego rwo kongezwa imishahara ku bakozi ba leta n’abigo bya leta ngo bagomba kuyibagirwa kuko ngo nta mafaranga yo kubahemba yaboneka. Nyamara abakurikiranira hafi iby’iyi minisiteri bemeza ko n’abandi baganga bo mu bitaro babaye barekewe iyo mishahara ngo bitazamara kabiri kuko bemeza ko ukurikije uburyo ibintu birimo kugenda bihindagurika vuba ngo nta mafaranga bashobora kuzabona ahubwo ngo n’ayo bari basanzwe bahembwa ngo ashobora kutazaboneka.

Icyo abantu bakwiye kwibaza ni uburyo iyi minisiteri itangaza ko itanze akayabo kangana kuriya yarangiza ikabura ibikoresho byo kuvura abarwayi ndetse n’amafaranga yo guhemba abaganga. Ikibazo nk’iki kikaba kiri no mu zindi minisiteri aho bivugwa ko iy’uburezi nayo itorohewe na gato n’ibura ry’amikoro ariko iyi yo ngo ni akahebwe kuko imikorere mibi ngo ni ihame ryayo kugeza n’aho abaturage mu biganiro ku maradiyo avugira mu Rwanda batabarije uburezi ariko ngo ni ugucurangira abahetsi kuko leta ya Kagame icyo igamije ni ukwibonera ayo ishyira mu mifuka y’abategetsi ahasigaye rubanda ikimenya.

Ibi bibazo bya za minisiteri iyo byiyongereyeho ibibazo by’imitegekere mibi aho usanga rubanda ituka abategetsi bakomeje kubateza inzara aho usanga hirya no hino rukinga batanu kubera ahanini uburyo abategetsi ba FPR bagiye babatemera intoki bakanabarandurira imyaka. Inzara ubu ikaba ivugiriza mu banyarwanda aho banayihaye akazina k’akabyiniriro ka “NYOBOZI”, aho baba bashaka kuvuga ko iyo nzara bayitewe n’abayobozi bagiye bababangamira mu buhinzi. Iki kibazo kikaba giherutse no kugaragara mu karere ka Gisagara aho ubutegetsi bwadutse mu nsina buratemagura maze bukeye taliki 27 Ukwakira 2012 umuyobozi w’akarere Karekezi Leandre atumiza inama y’abaturage banga kuyijyamo bavuga ko barambiwe ubutegetsi bubateza inzara ariko agerageza gushaka uburyo yakoresha imbaraga ategeka ko abaturage bamwe bafatwa bagafungwa ariko abo baturage bamubwira ko badashobora kwemera ko babajyana kuko ngo barambiwe guhazwa ku nkeke ngo inzara babateje irahagije ngo ntibashobora kubemerera ko bakomeza kubagaraguza agati.

Niba koko ibi bibazo biniyongeraho iby’ihohoterwa ririmo ifungwa n’izimizwa rya bamwe na bamwe bikomeje kuzamuka bishobora kuzaba impamvu ituma abaturage basaba Kagame kuva ku butegetsi akaba na we atakagombye kugorana nk’uko aherutse kubyivugira imbere y’abidishyi n’inkomamashyi ze zidashobora kumugira inama yo kwegura n’ubwo we yabizisabye ko zazmufasha zikamusaba kwegura.

Ubwanditsi

source:Rwanda in Liberation process