Ubukungu

Rwanda : FPR Kagame yariye inkunga yahabwaga impfubyi zacitse ku icumu none zabaye mayibobo !

Category: Economy
Hits: 929
Ubutegetsi burya impfubyi zacitse ku icumu nta wundi muntu bwagirira akamaro!
Ubutegetsi burya impfubyi zacitse ku icumu nta wundi muntu bwagirira akamaro!
[Ndlr: Muri iki gihe mu Rwanda inkuru ikunda kugarukwaho cyane ni iyerekeranye n’amayeri menshi Paul Kagame ari gukoresha kugira ngo ahindure itegeko nshinga mu ngingo yaryo y’101 bityo ashobore kwigundiriza k’ubutegetsi ubuziraherezo ! Amwe mumayeri akoreshwa ni uko intore zateguwe neza n’ubutegetsi bw’agatsiko zirirwa zivuza induru hose zivuga ko Paul Kagame yakoze ibitangaza ! Igitangaje ni uko izo ntore zitavuga ibyo bikorwa by’agatangaza Paul Kagame yakoze ibyo aribyo kuburyo ntawundi muntu wabishobora ! Gusa rero ikinyoma cya Paul Kagame gitangiye kwigaragaza mu buryo bwinshi : Ubwo kuwa gatandatu taliki ya 5/09/2015 ikipe y’umupira w’amaguru amavubi yakinaga n’igihugu cya Ghana, isi yose yakurikiranye uwo mupira yarumiwe ! Abantu benshi batangajwe n’uko ikibuga cya Stade amahoro cyahindutse nk’umurima ! Ubwose ubutegetsi bwananiwe gutunganya ikibuga cy’umupira mpuzamahanga bushoboye iki ?
 
Mu Rwanda hari inkuru y’uko abantu bikorera ku giti cyabo bashyizweho igitutu n’ubutegetsi bwa Paul Kagame ngo bubake amahoteli menshi kugira ngo ubwo butegetsi bubone ibinyoma bukinga mu maso y’amahanga abushyigikiye, none ba nyiri ayo mahoteri babuze abayagana babura n’abayagura, bakaba bari kuririra ayo kwarika kubera igihombo! Umushinga ukomeye wo kubaka ikibuga cy’indege mu Bugesera waheze mu kirere kuburyo aho icyo kibuga cyari kubakwa hagiye guhingwa imyumbati n’ibigori… ibirenze ibyo byose tuvuze ni uko amafaranga yagombaga gutunga impfubyi zacitse ku icumu yariwe n’ubutegetsi none izo ntabwa zabaye ba Mayibobo ! Ubwo se Paul Kagame agomba guhabwa indi manda kubera iki koko ?]
 
Muli iki gihe abana benshi, ari abasabiriza, kimwe nabo bita ba mayibobo bongeye kugaragara cyane mu mugi wa Kigali, imwe mu mpamvu itera icyo kibazo akaba ari uko kuva mu mwaka wa 2012 Leta y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo gufunga za orphelinats binyuze muli Ministère y’umuryango, abana bose babaga muli izo orphelinats bagashakirwa imiryango ibakira bajya kubamo buhoro buhoro k’ubwumvikane n’iyo Ministère noneho Leta ikajya inayibafashirizamo aliko nako inabakulikirana bikaba byari mu nshingano yiyemeje.Icyo ngo akaba cyari igikorwa kijyanye na ya gahunda ya Leta y’u Rwanda bise ‘‘Kwigira’’.
 
Ikibazo rero, bamwe muli abo bana bananiwe kuba muli iyo miryango, bananirwa kwiga, abandi barayitoroka bahitamo kwibera indaya na za mayibobo. Leta ikaba yari yaranabemereye ko izajya itanga buri kwezi ibihumbi 200 mu rwego rwo kubafashiriza muli iyo miryango! None ari ugukulikirana imibereho yabo   muli iyo miryango n’ubufasha babemereye byose byarabuze, kandi bakitabwaho na za orphelinats ntakibazo bari bafite kuko hari n’abagiraneza benshi batandukanye babitagaho ubuzima bwabo bukagenda neza kugeza bakuze, kurusha kuba   muli iyo miryango. Ibyo byose rero bikaba byarahagaze bahitamo kuyoboka imihanda birirwa mu masoko basabiriza abandi baryama aho babonye. Icyo cyemezo kikaba ari kimwe mu mpamvu zatumye abana b’inzererezi na za mayibobo biyongera mu migi y’u Rwanda, by’umwihaliko mu mugi wa Kigali. Izo ngaruka mbi zose zikerekana ifatwa ry’ibyemezo kuburyo buhubutse   aribyo micungire mibi y’ibya   rubanda.
 
Byatohojwe kuwa 05/09/2015 na:
 
A.BEN NTUYENABO,
KIGALI-RWANDA.
Amakuruki.com