ubuhanuzi

Akamasa kazaca inka kazivukamo/ Michel NIYIBIZI

Category: Prophecy
Hits: 6870

Madame Rwigara Adelina ati: "Ku butegetsi bwa Habyarimana twabagaho neza cyane!"; Ben Rutabana, muramu wa Rwigara ati: "Habyarimana ntiyigeze agerageza kugirira nabi cyangwa kwica Rwigara.";

Rudasingwa na Kayumba bati Habyarimana ntiyigeze ahiga cyangwa akurikirana impunzi aho zahungiye ngo azibuze uburyo n'amahwemo kugeza no kuzica!; abenshi mu Batutsi bahoze mu Rwanda baravuga bati nangwa no ku ngoma ya Habyarimana kuko twaravuraga, tukigisha, tugacuruza bikatubeshaho neza! Naho mbere y'1990, abenshi mu Banyarwanda baravugaga ngo taliki ya 05/07 ni umunsi w'Abatutsi!

 

Kagame we ati nahagaritse jenoside kandi narokoye Abatutsi, akirengagiza ko ari ka Kamasa kazamara inka kazivukamo!

Nonese we n'abambari be ntibavuze ngo Abatutsi basigaye mu Rwanda kuva muri 1959 ni Abatutsi ku isura, ariko ni Abahutu k'umutima?

Nonese Kagame n'abambari be ntibivugiye ko ntawukora umuleti atamennye amagi, bashaka kuvuga ko abo Batutsi bo mu Rwanda ntacyo bababwiye, ko bapfa ariko bakifatira ubutegetsi? 

Nonese ntiyategetse guhanura indege ya Habyarimana azi neza ingaruka z'icyo gikorwa, nyuma akanabuza abasilikare ba FPR gutabara Abatutsi barimo kwicwa agirango yifatire ubutegetsi vuba kandi asige ibara rya jenoside ingoma ya Habyarimana n'Abahutu muri rusange?

Nonese ubu ntavuga ngo abiyita abarokotse nibasubize za sentiments mu kabati, ntibakomeze kurata ko barokotse, ngo nibakore nkabandi aho kwirirwa barata ko barokotse? Nyamara yiyibagiza ko Jenoside yayigize igikoresho cya politiki n'igicuruzwa abonamo inkunga n'amaronko byinshi!

Nonese ko avuga ko yaje kurokora igihugu, ubu ntiyakiboshye kugeza mu bwonko bw'abaturage akoresheje iterabwoba, igitugu, ubwicanyi, inzara, ubucyene, ubusahuzi, iyozabwonko binyuze mu ngando n'intore?

Nonese ko yavuze ko aje guca ubuhunzi, none bukaba ahubwo bwiyongera uko bwije n'uko bucyeye, dore ko ibihumbi by'impunzi z'Abatutsi, ntavuze ibihumbagize by'impunzi z'Abahutu, zakwiye imishwaro zikaba zibarizwa mu bihugu byose byo ku isi?

Nonese abo bafatanije urugamba rwayogoje igihugu ubu abenshi bari hehe? Ntiyabishe se, abandi agatuma bahungira ishyanga? Ntiriwe mvuga Abahutu, dore ko Kagame we yavugaga ko urugamba yashoye ari urwo kubohora Abatutsi, ubu yasobanura ate urupfu rwa bamwe nka Rwigema, Bunyenyezi, Bayingana, Kayitare na Karegeya?Yasobanura ate urupfu rwa Kabera Assiel, André Rwisereka, Kalisa wa BCDI, Dr Gasekure, umucuruzi ukomoka muri Kongo (nibagiwe izina rye!) n'urw'abanyamakuru Rugambage na Ingabire?

Ubu se Yozefu Sebarenzi, Rudasingwa, Gahima, Kayumba, Furuma, Ruyenzi, Mugabe, Micombero, Higiro, David Himbara, Kagiraneza, ntibari mu buhungiro kubera ubugome n'ubujura bwa Kagame n'abambari be bo muri FPR?

Ubu se abacuruzi bamufashije ku rugamba barihe cyangwa bamerewe bate:Majyambere, Kajeguhakwa, Rujugiro, Mucyo, Rwisereka na wa mucuruzi waturutse muri Kongo?

None abasilikari bakuru Rusagara, Byabagamba, Kabuye na Rugigana Ngabo barabarizwa hehe?Ntibari mu gihome?

Nonese ubu Bihozagara, Mazimpaka, Karemera, Sam Kaka, Maître Nkongoli, Kayonga n'abandi benshi bashyizwe irihande nk'ibishingwe bamerewe bate?

Kuri ibi bikorwa byose bigayitse kandi biteye agahinda, hiyongereyeho ariya mahano yo kwica Rwigara no kumusenyera inzu abantu bose barebera nkuko Tatien Ndolimana, umwe mu bashyigikiye FPR yabitangaje avuga ko ubu mu Rwanda abantu benshi, kubera igitugu n'ubwoba, babaye ba Ntibindeba, ba Ntacyo bintwaye, ba Ntacyo bimbwiye, cyane ashaka kuvuga Abatutsi!

Igihe aho kigeze, nkuko Madame Victoire Ingabire Umuhoza atahwemye kudukangulira ko tugomba gushirika ubwoba, Mushayidi n'umuryango wa Rwigara bakabitsindagira, ningombwa ko ababyiyemeje, ndetse n'abandi babona ko igihe kigeze ngo batange umuganda wabo, duhaguruka nk'umugabo umwe, tukarwana ku gihugu cyacu n'abagituye kuko bigaragara ko ari Urwanda, ari Abanyarwanda, byose bigeze aharindimuka!

 

Twese hamwe tuzatsinda!

 

Michel Niyibizi.

source: www.ki.shikamaye.net

Muzamenya Ukuri maze kubabohore