ubuhanuzi

IBYAHISHUWE BYA 20: ABASENGA MUSENGE INTAMBARA U RWANDA RUGIYE GUSHORA MU BURUNDI IZOREKA ABANYARWANDA!

Category: Prophecy
Hits: 15608

Abizera indagu n’abandi basobanukiwe ibya politiki y’u Rwanda n’iyo muri aka Karere k’ibiyaga bigari, ntibasibye kugaragaza ko byanze bikunze mu Rwanda hazameneka andi maraso ashobora kurenga ayamenetse kuva 1990 kugeza ubu 2015 nandika iyi nkuru. Mu minsi ishize, Kagame, Umukuru w’igihugu yatangarije mu ruhame ko Kigali azayisiga uko yayisanze (bisobanuye ko izaba yuzuye imirambo y’abantu kuko niyo yasanzemo). Arongera abishimangira avuga ko we azaba yibereye mu ndaki icyo gihe.

Abatazi kureba kure bati Kagame ari gukangata ibye turabimenyereye. Bati ko yigeze kuvuga ko Abahutu azabica buhoro buhoro kugeza abamaze nk’uko umuntu yakamya ingunguru y’amazi akoresheje akayiko, ubu ahubwo Abahutu bari mu gihugu bikubye izindi nshuro?Ariko nyamara abazi gushishoza ntibabura kuvuga ko Abahutu bari kugwa (kubobera mu buroko) batagira ingano, abicwa n’ibitare ndetse n’amasarabwayi yo muri TIG (soma Tije) bo ntawabatindaho kuko ntawe uzwiho ko yarangije igihano cya TIG bivuze ko bapfuye. Abahutu inzara imaze kunogonora  ntibazwi kuko badafite ubavuganira, n’abandi n’abandi…

 

Aba mvuze haruguru sibo indagu n’abazi gushishoza bavuze. Ahubwo hari andi maraso agomba kumenaka vuba cyane kuko ibimenyetso byatangiye kugaragara n’ubwo biri kubonwa gusa n’abari mu bwiru. Ndavuga abazi iby’i Kambere, mu gikari, i Bukuru. 

Amakuru ateye ubwoba akiri mu bubiko i Kambere kwa Kagame, ni ay’igitero kigiye kugabwa ku gihugu cy’Uburundi giturutse mu Rwanda mu minsi ya vuba cyane. Kugirango impamvu zo kugaba icyo gitero ziboneke hatavutse ibibazo ku Rwanda ko rwateye Uburundi, Kagame n’ibyegera bye bahisemo amayeri (itekinika) atari meza akaba ari nayo azatuma imivu y’amaraso itemba mu Rwanda.

Inama rurangiza (rumena amaraso, rwubika Rwanda)

Mu nama yakozwe mu byumweru bibiri bishize ikoreshejwe na Kagame ubwe hamwe n’abasirikare bakuru bo mu rwego rwo hejuru ariko bizewe cyane i Bukuru, hafashwe umwanzuro ko kuva i Butare, Gitarama na Kigali hagomba gutangizwa ibikorwa byihuse byo gutera amagrenades n’ibindi bikorwa by’ubunyamaswa bifite ishusho isa neza neza nk’ibikorwa by’ubwicanyi biri kubera i Burundi. Icyo gikorwa kibisha nikimara gutangira, mu Rwanda abantu bakomeye bazatangira kwicwa buhoro buhoro ndetse n’abasirikare bakuru uwo umwaku uzagwira azaba igitambo cy’iki gikorwa.

Koloneli Dani Munyunza yongeye kwigaragaza mu bikorwa bibisha

Hari Abana b’Abanyarwanda bakorera DMI baturutse i Burundi bazi kuvuga ikirundi neza, hakaba harafashwe umwanzuro ko bagiye kubashakira ibyangombwa by’i Burundi bakongeramo n’abandi basore b’Ababarundi bakuwe mu mpunzi, bakaba bagomba kuzafatwa bakemeza ko ari inzego z’iperereza ry’Uburundi ryabahaye mission yo guteza akaduruvayo mu Rwanda ngo kuko narwo ruri gutuma Uburundi butagira umutekano.

Izo gahunda zo kubatoza neza uko bagomba gutera amagrenages na za bombes ahantu hateraniye abantu benshi, zikuriwe n’undi mwicanyi gaheza Dani Munyuza wajyanwe mu gipolisi kugirango gahunda nk’izi zo gutera (kwitera) ibisasu zitazigera zeshuwa. Umuntu akaba yagira inama abantu bose batuye za Butare, Gitarama na Kigali, kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi cyangwa mu kivunge kuko iminsi yo gutera amabombe yegereje. Ab’Ingoma, UNR, mu Rwabayanga, mu Cyarabu, i Nyanza, Ruhango Gitarama kuri gare, Nyabugogo, Nyamirambo, Gasyata, stades zose, Expo, Quartier Matheus na Commercial, Remera Giporoso, utubari, n’ahandi murarye muri menge. 

Intambara ku Burundi yamaze  guhabwa umugisha i Bukuru

Liyetona Jenerali Fred Ibingira niwe wamaze kwemezwa ko ariwe uzaba akuriye ibikorwa by’igitero kizagabwa i Burundi ariko abazigaragaza ko bateye i Burundi bakaba ari abasirikire bakuru batorotse igisirikare cy’ Uburundi igihe kudeta yari imaze kuburizwamo.

Liyetona Jenerali Ceaser Kayizari agiye kugarurwa mu Rwanda kugirango agenzure imiterere y’Uburundi (yifashishije ikarita) bityo intambara izihute kuko nk’uko ngo Kagame yabitangaje muri iyo nama, yavuze ko Perezida Nkurunziza ari umuntu ubu utapfa guhubukirwa cyane kuko inzira zose zageragejwe ngo ave ku butegetsi zananiranye.

Kagame yaboneye ho no kwibira ibanga abari muri iyo nama ko we ubwe yigeragereje bikanga igihe yatumizaga Nkurunziza i Butare akamubeshya ko natarekura ubutegetsi Abasirikare bakuru  b’Abatutsi mu ngabo ze bazamwica. Kagame ngo icyo gihe yamugiriye inama y’uko yarekura ubutegetsi hanyuma Kagame akamufasha guhirika ubutegetsi bwaba bumusimbuye maze icyo gihe Nkurunziza akagira amahirwe yo gutegeka izindi manda zishobora no kurenga ebyiri.

Mu bisobanuro Kagame yahaye abo basirikare bari mu nama agaragaza ko Nkurunziza atoroshye ubwo yahamyaga ko inyeshyamba iba ari inyeshyamba, yavuze ko Nkurunziza atigeze amuhakanira inama yamugiriye ahubwo ko yazemeye nta mananiza akanamushimira. Ngo kuva icyo gihe Kagame ntiyongeye kumuca iryera, n’intumwa yoherereje Nkurunziza ubugira kabiri  iyanyuma yayifunze iminsi ibiri. Ati niyo mpamvu twahisemo gucumbikira aba bamucitse kuko aribwo buryo bwonyine busigaye gukoreshwa tumugaba ho igitero.

Igitero cy’i Burundi gishobora gutuma y’amaraso atemba koko 

Ibikorwa byo kwitera amagrenades, umuntu atatinya kuvuga ko Kagame azaba ari kwikora mu nda, bizaza bisanga uburakari, inzara n’inzika abantu bafitiye ubutegetsi bwe hanyuma opozisiyo ihabonere ingufu zo kwigaragaza. Perezida Nkurunziza wicecekeye cyane ariko akurikirana umunota ku wundi ibyo Kagame ari gupanga, ashobora guhagurutsa abakomando be bakaruhukira i Kigali maze Kagame akisama yasandaye, ijuru rikamugwira ku y’ihangu.

Ibikorwa byo kwica bamwe mu bayobozi bakomeye mu Rwanda barimo n’abasirikare bakuru kugirango bibe urwitwazo rwo gutera Uburundi, bishobora gutuma abafite ingufu mu gihugu batanguranwa bakica Kagame atarabamarira ku icumu kuko ntawe uzi umutegetsi mukuru uzicwa, ntanuzi umusirikare cyangwa umupolisi mukuru uzicwa.

Uyu mugambi wa Kagame ushobora kutazamuhira kandi iyi ntambara agiye guteza izahitana benshi kuko uburyo bw’imirwanire buzakoreshwa nk’uko nabitangaje ubushize, abasivile bazagira uruhare rukomeye ku rugamba. Imfungwa z’abahutu zizajya zambwikwa imyambaro ya gisirikare bazihe n’imbunda zitarimo amasasu hanyuma abasoda benyewe b’Inkotanyi bajye ambushi. Ni ukuvuga ko umwanzi azarasa imfungwa (z’abahutu) yazibeshye ho ko ari umwanzi we hanyuma nahindukira ahure n’urufaya rwa Mukotanyi wari wibereye mu ndaki.

Iyi gahunda yo kwica imfungwa muri ubu buryo Kagame yayihisemo kuko abenshi bafunze bazi gukoresha imbunda kandi igihe cy’intambara imfungwa zishobora gufungurwa n’umwanzi cyangwa zigatoroka uko byagenda kose maze zikiyunga n’umwanzi bikabyarira Kagame ibisusa. Nyagasani akomeze kurinda u Rwanda n’Abanyarwanda ndetse n’Akarere kose tutibagiwe n’Isi muri rusange. 

 

Source: www.ki.shikamaye.net

——————————————————————–

Musome inkuru ya Rushyashya yerekana ko ibiri muri iyi nkuru hejuru harimo ukuri kwinshi. Ikindi nuko ibi bisasu byatangiye guterwa i Kigali. Musome n’inkuru ivuga iby’igisasu cyatewe aho abantu bavomera amazi hafi y’i Kami.

1. http://rushyashya.net/itohoza/mu-burundi-haravugwa-abitegura.html

2. http://www.veritasinfo.fr/2015/08/rwanda-ikinamico-ryo-gutera-ibisasu-mu-gushaka-impamvu-zo-gutera-u-burundi.html