ubuhanuzi

UBUTUMWA KU BANYARWANDA NDETSE N’ABANYAMAHANGA: IMPURUZA.

Category: Prophecy
Hits: 5185

InumaMbanje kubaramutsa, mwebwe mwese abakunzi b’u Rwanda. Ku itariki ya 23-04-2015, nongeye guhabwa ubutumwa bugenewe abana b’U Rwanda ndetse n’Abanyamahanga. Iri yerekwa ryatangiye mbona ndi kubaza ikibazo Uwiteka Imana nti: “Mana yanjye niki gitumye wemera ko ibisa nibi bigwira abana bawe?’’ Nuko aho kumva igisubizo numvise ntangira indirimbo ivuga ngo:

 

“Ntama w’Imana wowe ukiza ibyaha by’ abantu, tubabarire
Ntama w’Imana wowe ukiza ibyaha by’abantu, Yesu tubabarire
Ntama w’Imana wowe ukiza ibyaha by’abantu, tugirire imbabazi”.

 

 

Nuko mukurangiza iyo ndirimbo, nibwo nabonye ko mpagaze mu gihugu cy’u Rwanda. Nerekwa abantu batari abanyarwanda numva ngo ni nk’abateroriste (terrorists) nkabo tumaze iminsi twumva mu bihugu bindi by’Africa. Mbwirwa ko ngo bishyuwe amafaranga menshi cyane n’abo Imana yise (Death squads) kugirango bakore akazi bahawe ko gutera ama “bombs” mu murwa mukuru wa Kigali n’uduce tundi, hakoreshejwe amakamyo ya gisirikare yikoreye imbunda zifite iminwa myinshi irasira icyarimwe, kandi ikanarasa kure. Ku basomyi, Aha ndagirango nibutse ko mu butumwa bwasohotse ku itariki 28-05-2014, havuzwemo indege z’urwego ruhanitse zizakoreshwa muriyo gahunda, ubu butumwa akaba ari igice gikurikira.

 

http://ikazeiwacu.fr/2014/05/28/ubutumwa-ku-banyarwanda-buturutse-k-umukozi-wimana-maman-jeanne/

 

Mbwirwako abo ba terrorists/mercenaries (abanyamahanga) aribo basanze bakora ako kazi neza kuberako nta bwoba bafite kuko nta wabo uhababarira. Ikindi numvise ko bari bahawe umubare w’amasaha batagomba kurenza kugirango babashe gusohoka mu gihugu nta nkomyi. 

 

Neretswe ko abantu biriwe mu mirimo yabo ya buri munsi, bagataha nkuko bisanzwe ku mugoroba bakararyama, iryo joro babyutswa n’urusaku rw’ amabombe yaturikaga hirya no hino, ku buryo ntaho guhungira hari hahari. Byabaye bitunguranye mu buryo nabonye abanyamahanga benshi bakorera mu gihugu babigwamo n’imiryango yabo, kuberako byabaye mw’ ijoro rimwe, cyakora bamwe babashije guhamagara bene wabo mu bihugu byaho bakomoka babamenyesha ibibabayeho, mbwirwa ko abanyamahanga nabo bashakagwa cyane kubera igitotsi kiri hagati y’u Rwanda n’ibindi bihugu.

 

Abo banyamahanga bo kandi ngo bazize “Revenge” (kwihimura)

 

Kubera ayo ma telephone yahamagawe mu bihugu by’aho abo banyamahanga bakomoka, isi yose yabyukiye ku makuru yacicikanaga ku maradio na za televiziyo avuga ibyabaye mu Rwanda (breaking news). Bwagiye gucya amahanga yahagurutse, “governements” z’ibihugu bitandukanye zohereza indege za gisilikari nyinshi cyane gutabara. Zasaga n’inyoni mu kirere cy’umurwa mukuru w’u Rwanda. Gusa ntaho kumanukira (landing) hari hahari kuburyo zagombye kujya hanze y’ umugi. Nongera kwerekwa abanyamakuru benshi cyane bashakaga abantu babaha amakuru.

 

Umwe mu banyamkuru mbona abajije umubyeyi wari uteruye umwana asigaye wenyine aje ashaka aho abandi baba baherereye, ariko nabonaga inzira yose yanyuze nta bantu bari barokotse! Icyo yabashije gusubiza umunyamakuru ni interuro imwe yasubiyemo inshuro enye ati: “Aba bantu bagize nabi cyane, bagize nabi cyane, bagize nabi cyane, abantu bashize!!!” Yari yumiwe kuburyo nta n’amarira yari afite nubwo yari yabuze abe. Ikindi cyari giteye agahinda ni uko ngo uwo mubyeyi yari yarabuze abe muri 1994. Nuko mbwirwa ko atarababajwe nabo mu muryango we gusa, ahubwo yari ababajwe n’ibyabaye ahantu hose, kandi byagaragaraga mu maso ye ko yabonye ibintu bikomeye cyane biteye ubwoba .

 

Nuko mbona ngo ibihugu bihana imbibi n’ u Rwanda byafunze imipaka yabyo kandi n’abasirikare benshi batangiraga abashaka gusohoka mu gihugu. Ubuzima bwari bwahagaze mu gihugu. Nerekwa ibyo bisasu byatwitse cyane kuburyo bwacyeye ahantu hose ari uruhira, ntacyari gisigaye byari byakongotse hasigaye amatongo, n’ibiti byahiye. Byari bibabaje cyane kuri buri muntu wese wari wabirokotse. Imiryango yose yari yapfushije abantu benshi cyane.

 

Nabonaga abarokotsemo ari ukubera ko hari bombe zimwe zitari zabashije guturika ariko zandagaye ahantu hose. Nuko Uwiteka Imana arambwira ngo ibyo neretswe nimfate ikaramu mbyandike nkuko abinyeretse kandi nihutire kubimenyesha abantu bose. KuKo igihe kigeze kugirango abantu bavuge ukuri kw’ibyo bazi cyane cyane abayobozi. Kandi ko kwatuza abakoze ibyaha ku mpande zombi byatangiye hakoreshejwe bimwe mu binyamakuru kugirango ukuri kose gusohoke. Ndetse ko hari n’abandi ari gushyira ku mugaragaro akoresheje ibikorwa byabo by’urukozasoni.

 

Nuko arambwira ngo nandike ubu butumwa kugirango abari gutegura ubu bwicanyi bamenye ko Uwiteka Imana yabaremye ibareba, kandi ngo mbwire abantu bose ko guceceka ntacyo bikimaze. Kuko ngo nabibwira ko bari gukorera imiryango yabo n’ inda zabo ibyabo byabarangiriyeho. Mbwirwa ko abayobozi n’abandi bari gupanga iyi gahunda ko abasaba gusubiza inkota mu rwubati. Uwiteka Imana ati: ”Bitabaye ibyo bamenyeko bagurishije igihugu kandi ko amaraso y’inzirakarengane azababarwaho”.

 

Arambwira ngo: ”Gufunga no kwica abahanuzi ntibihindura Ijambo Imana yavuze (Ubuhanuzi). Kandi Yibutsa ko ubuhanuzi buvugwa kugirango abantu bihane.” Uwiteka Imana Arasaba abanyarwanda bose n’inshuti z’u Rwanda guhaguruka bagatabariza abana b’u Rwanda ndetse n’abanyamahanga bari mu Rwanda kandi buriwese agasenga asaba Imana gutabara igihugu cy’u Rwanda ngo umwanzi atagikora mu nda nanone.

 

Umwanzi yugarije igihugu cyacu, bana b’u Rwanda duhagurukire rimwe tumukumire. Ariko kandi mukomere cyane kuko benshi, bashobora kuzahasiga ubuzima bwabo niba tudahagurutse. Kandi twagize igihe gihagije cyo kumva no gukurikira amakuru menshi avugwa hirya no hino ku Rwanda, yaba ubutumwa butangwa n’ abanyamakuru b’umwuga cyangwa ubutumwa butangwa n’abakozi b’Imana. 

 

Uwiteka Imana kandi yasabye abantu bose ko basengera igihugu cy’u Burundi. Ngo ntibyari bikwiriye ko uyoboye icyo gihugu, yongera guhangana mu matora ngo kuko igihe cye cyarangiye. Ngo niyemera kuvaho mu mahoro, bizamubera umugisha, ngo kuko Uwiteka yarangije kumucira indi inzira. Bitabaye ibyo amaraso menshi agiye kumeneka. Ubu butumwa mbutanze nkuko nabuhawe. Icyubahiro cyose kibe icy’Uwiteka Imana mu bihe byose. Mugire amahoro. Amen. Murakoze. 

 

 

 

 
Umukozi w’ Imana 
Maman Jeanne