ubuhanuzi

UBUHANUZI: nyuma ya Magayane , Sgt Nsabagasani Dominic yeretswe ko Kagame azicwa n'inshuti ye!

Category: Prophecy
Hits: 29150

NDLR: Veritasinfo irabagezaho inkuru y'ubuhanuzi yatangajwe n'ikinyamakuru inyenyeri kugirango abasomyi benshi bamenye ibirimo bivugwa ku iherezo ry'ingoma ya kagame. Mbere gato y'igitero cy'inkotanyi mu mwaka w'1990, ikinyamakuru Kangura cyasohoye ubuhanuzi bwa Magayane, twarabusomaga ntitubyumve ndetse ntitunabyemere, aho inkotanyi zitereye bamwe bavuze ko ari propagande ya FPR, nyuma ya 1994 ubwo buhanuzi bwa Magayane bwagarutsweho kenshi, ndetse nubu hari abantu baterera akajisho aho bwanditse ngo barebe ikizakurikiraho.

Muri ubwo buhanuzi bwa Magayane hari aho avuga ko abandi bantu bazahanura, icyakora havuzwe uwitwa Mechac (ni ubwo nta buhanuzi bwe bwanditse dufite) none tubonye n'ubuhanuzi bwa Sgt Nsabagasani Dominic( ifoto ye niyo mubona kuri iyi nyandiko). Ubuhanuzi bwa Magayane bwavuzwe Habyarimana akiriho , ariko Magayane ntiyarariho, ariko abantu bari mu buyobozi bwa Habyarimana bavugwagamo bari bakiriho nta numwe wabunyomoje, ubu buhamya bwa Sgt Nsabagasani Dominic nabwo butanzwe Kagame akiriho ndetse n'abantu benshi bavugwamo bakaba bakiriho, ubwo bazagira icyo batubwira niba babishatse ariko akarusho ni uko nyir'ubuhanuzi ariwe Sgt Nsabagasani aracyariho, ubwo azarushaho kuduhishurira neza uko Imana yamuhaye ubu butumwa, ahasigaye nimwisomere , abemera bemere abashidikanya nabo bategereze:

http://www.inumanews.com/en/prophecy/19-indagu-za-sgt-nsabagasani-yahanuriye-kagame-paulo-.html

source:veritasinfo