Politike

ZAMBIYA: UMURYANGO WA NDEREREMUNGU JEAN MARIE USHAKA KUMARISHA IMPUNZI Z’ABANYARWANDA?

Category: Politics
Hits: 22094

 Mu kwezi gushize abanyarwanda ndetse n’isi yose biboneye neza ibyabaye ku mpunzi z’abanyarwanda mu gihugu cya Zambiya aho basahuwe ndetse bagatotezwa n’abazambiya ku rwego byarangiye bisize iheruheru amagana n’amagana y’impunzi z’Abanyarwanda na bamwe mu Barundi. Ikibazo gikomeye si icyo kuko ibikorwa by’ubusahuzi byahise bihagarikwa na Leta ya Zambiya itarigeze ibishigikira na gato kandi igaragaza ko impunzi z'abanyarwanda atarizo zari inyuma y'ibikorwa by'ubwicanyi budasanzwe bwakorerwaga abazambiya, ahubwo igikomeye ni ikihishe inyuma y’ibi bikorwa bikomeje kwibasira abanyarwanda aho ababirinyuma ari inyangabirama zikomeje gufasha Leta ya FPR kujujubya no kwica abanyarwanda ari nako babangisha abanyamahanga babanye mu mahoro mu gihe kigera ku myaka 20.

Ndereremungu Jean Marie, umuhungu we Lionel Nishimwe n'umugore we nibo bakomeje ubugambanyi simusiga bwo kumarisha impunzi z'abahutu
Ndereremungu Jean Marie, umuhungu we Lionel Nishimwe n'umugore we nibo bakomeje ubugambanyi simusiga bwo kumarisha impunzi z'abahutu

 

 

Mu itohohoza rikomeje gukorwa n’ikinyamakuru Inuma!News ku bikorwa byibasiye impunzi z’abahutu muri Zambiya rigaragaza ubunyamaswa n’ubugome ndengakamere umuryango wa Ndereremungu Jean Marie Vianney ukomeje gukorera impunzi z’abanyarwanda, aho ubugambanyi bwuyu muryango bwatangiye mu myaka ya 2009 ubwo abicanyi ba FPR bahukaga mu mpunzi bakajya bazirasira mu maduka.

 

Uyu mugabo yakomeje kwiyoberanya cyane dore ko yigeze kungiriza umukuru w’impunzi muri iki gihugu kugeza aho byageze mu mwaka wa 2013 ubwo impunzi zakurirwagaho ubuhungiro ku bugambanyi bwa HCR na Leta y’ u Rwanda, maze ubwo Leta ya FPR na Zambiya byavugaga ko abanyarwanda bagomba gufata passports z’u Rwanda niba bashaka gutuzwa, nibwo uyu mugabo yakuyeho agahu maze aba uwambere mugushishikariza impunzi kuzifata dore ko we yahise ayihabwa n’umuryango we rwihishwa  na maneko za Kigali ariko agakomeza kwihisha inyuma y’ibyangombwa by’impunzi nkutayifite kugira abone uko agambana neza.

 

Impunzi zakomeje kumuganiriza ngo zirebe ko yagaruka mu murongo ndetse  nawe agenda yerekana ko ari kumwe nazo byo kujijisha, ahubwo aribwo akaza ubugambanyi bwe byarangiye ashoyemo umwana we witwa Lionel Nishimwe benshi bakunze kubona yidoga cyane ku mbuga nkoranyambuga n’ibinyamakuru bimwe bikorera kuri internet. Afatanyije n’umuhungu we dore ko ngo yararangije kwiga ibijyanye n’amategeko muri kaminuza imwe muri Zambiya bita Cavendish, aho kujyana uyu muhungu we muri kaminuza  kwiga ibyamategeko yabigiriwemo inama nundi mugambanyi witwa Geraldine Mukakabego wigeze no kumama muri iyo kaminuza ndetse yari yaranigize umuyobozi mukuru w’abagore  b’impunzi maze aza kuryoherwa n’amakotanyi nawe ubu akaba akorana na Mukantabana Seraphine bya hafi muri ya minisiteri abicanyi ba FPR bashinze ngo abahutu inda yananiye babakoreshe kumara benewabo. Afatanyije na se, uyu musore Lionel bashinze agashyirahamwe k’impunzi kugira bigire abakomeye ko bahagarariye impunzi maze babone uko bakora propagande za FPR zo kwangisha impunzi abazambiya aho bakomeje kubikora kugeza nubu.

Geraldine Mukakabego ni ruharwa kuko ari mubafatanya na Jean Marie mugukora amalisiti y'impunzi zifashije abicanyi ba FPR bashaka gushyira ku ma lisiti ya INTERPOL bababeshyera ko bakoze genocide.
Geraldine Mukakabego ni ruharwa mu bugambanyi kuko ari mubafatanya na Jean Marie mugukora amalisiti y'impunzi zifashije abicanyi ba FPR bashaka gushyira ku ma lisiti ya INTERPOL bababeshyera ko bakoze genocide.

Mu itohoza twakoze twasanze uyu mugabo Jean Marie Ndereremungu afasha cyane ambassade ya Kagame muri Zambiya aho yayifashije gushaka imwe mu nzu abicanyi ba Kagame baruhukiramo by’igihe gito mu gace bita Kabulonga muri Lusaka hafi yaho uyu mugambanyi akorera ubucuruzi bwo kujijisha kandi atunzwe n'amafaranga y'amaraso aho bita Cross Roads. Uyu mugambanyi kandi yanagiye afasha abicanyi ba DMI ya Kagame kwangisha cyane impunzi aho ari mubavuga ko impunzi z’abahutu arizo zakoze ubwicanyi bwibasiye abazambiya, akaba akomeje gukwirakwiza ibi bihuha mu rwego  rwo kugira ngo Leta ya Zambiya yange gutuza impunzi z’abanyarwanda kuko abivuga abihamya nk’umuntu wigeze kungiriza uwigeze guhagarira impunzi Kazuba Egide, nawe waje kwirukanwa mu gihugu cya Zambia kubera ibikorwa yakoranaga n’abicanyi ba Leta ya Kigali byari bibangamiye umutekano n’amahoro muri iki gihugu.Aha tukaba twasaba impunzi ko zakwegera inzego z'umutekano muri kiriya gihugu, maze uyu mugabo akerekana izo nkozi z'ibibi kuko ari mubacuze uyu mugambi hamwe na DMI mu kwica abazambiya kugira babigereke ku nzirakarengane z'impunzi.

Uyu mugabo niwe ugenda afasha ambassade ya Kigali kwegera abazambiya bakora mu nzego za Leta, FPR iba ishaka guha ruswa ngo basubize inyuma ibikorwa byo gufasha impunzi z’abahutu aho yagiye yegera bamwe mu bakozi bashinzwe impunzi maze bagahabwa akayabo k’amafaranga menshi kugira ngo barimanganye amadosiye amwe namwe. Tukaba twasaba impunzi z’abanyarwanda kujya ku biro by’impunzi kuko abenshi amadosiye yabo yarimanganyijwe, bagiye babahindurira amazina ndetse bamwe bakabasiba muri za ordinateurs kugira ngo immigration igihe yaba ibafatiye mu maduka nibavuga ko ari impunzi bagera ku biro bakibura bajye babasubiza I Kigali vuba ntamwanya babahaye wo kubikurikirana.

 

Ijijisha rikomeye rya Jean Marie hamwe n’umuhungu we Lionel NISHIMWE mugukomeza kugambanira impunzi?

Benshi babonye uburyo umusore witwa Lionel NISHIMWE yiyamamaje cyane muri media aho yiyandikagaho ibintu byinshi ndetse akivuga imyato ko ava mu muryango ukomeye aho yanavuze ko ngo we atigeze arihirwa na HCR cg undi mugiraneza wese ngo kubera iwabo bakomeye cyane, ari abadogiteri. Abanyarwanda baca umugani ngo n’akari munda y’ingoma kazagaragara, uyu musore ibyo yakoraga byose byari mu mugambi muremure wa se dore ko yarihirwaga na Leta y’abicanyi ya FPR ibinyujije kuri Geraldine Mukakabego akaba yarateguwe kera cyane.

Abibaza rero ko ari umusazi cyangwa umurwayi wo mu mutwe bamenye ko ari imigambi ya FPR iri gushyirwa mu bikorwa ibinyujije muri za njiji zize umwicanyi Kagame ahora avuga kubera ibyo azikoresha nawe azi ko ari ubunyamaswa, ahubwo zikaba zarimuriye ubwonko mu gifu aho ziba zishaka kurya akaribwa n’akataribwa nka sebuja Rwabujindiri nkuko Magayane yabihanuye.

Aha Ndereremungu n'umuhungu we bashatse kugira impunzi injiji kugira bakomeze bazigambanire neza
Aha Ndereremungu n'umuhungu we bashatse kugira impunzi injiji kugira bakomeze bazigambanire neza
Aha Ndereremungu n'umuhungu we bashatse kugira impunzi injiji kugira bakomeze bazigambanire neza
Aha Ndereremungu n'umuhungu we bashatse kugira impunzi injiji kugira bakomeze bazigambanire neza

 

Uyu musore kuyoboka Leta ya FPR maze akajya mu Rwanda yabyumvikanyeho na se ndetse ubwo yajyaga kuri HCR agiye kwiyererutswa ngo ashyize hasi ubuhungiro akerekana ko se atabishigikiye akaba yandikiye HCR ngo bamwangire kumurekura, byari umukino we na se kuko nkuko byemezwa n’umwe mubayobozi bakuru ba HCR tutatangaza amazina ye ku mpamvu zumvikana, nta baruwa se wa Lionel yigeze ajyaana kuri HCR kandi nta nubwo bamwangiye kumusinyira ahubwo yahise ajya muri ambassade ya FPR Kabulonga kujijisha ko agiye kwaka passport kandi yari asanzwe ayifite. Ahubwo bahise bakora akarori gato ko kwishimira intambwe bagezeho nkuko byari byapanzwe bahita bahamagara se bamubwira ko nawe agomba kugaragaza  ko koko yagiye kuri HCR kuvuguruza icyemezo umuhungu we yafashe kugira ngo akomeze akore akazi k’ubugambanyi neza nta nkomyi. Aha niho umuhungu yaje kugaragaza ko yashwanye na se byo kujijisha maze nyuma ahita amusaba imbabazi ngo ko biyunze ariko ntibagaragaza niba se yagiye gukurayo iyo baruwa (itekinika).

Aha mwene Ndereremungu Jean Marie yari avuye kuri HCR yerekeje ku biro bya ambassade ya Kigali nyuma yo kuva ku biro by'impunzi
Aha mwene Ndereremungu Jean Marie yari avuye kuri HCR yerekeje ku biro bya ambassade ya Kigali i Lusaka nyuma yo kuva ku biro by'impunzi
Lionel Nishimwe mwene Jean Marie muri ambassade ya Kigali i Lusaka agiye gushimirwa no kuzamurwa mu byiciro by'ubugambanyi
Lionel Nishimwe mwene Jean Marie muri ambassade ya Kigali i Lusaka agiye gushimirwa no kuzamurwa mu byiciro by'ubugambanyi

Muri ako karori ko kwakira no gushyira mu kicyiro cy’isumbuye agashitani gato nibwo umutoza wako Evode Uwizeyimana yahise ahamagarwa na Makuza Michel ngo amushimire intambwe bagezeho dore ko amafaranga yatanzwe kuri we na se ari menshi.Uyu Makuza Michel akaba ariwe maneko nkuru muri ambassade akaba ari nawe wajyanaga nuyu musore Lionel Nishimwe mu ijoro ryo kuya 18,19 na 20 Mata ubwo bakoraga evacuation y’intasi za DMI zari ziri mu bice bya Zingalume na Matero bazijyana muri ambassade babeshya ko ari impunzi zasahuwe, zimwe bakaba barahise bazigeza I Kigali izindi zikaba zikiri mu baturage aho zikomeje akazi kazo zikoresha amabandi amwe y’abazambiya mu gutera ubwoba impunzi z’abanyarwanda ngo zitorongere zijye mu bindi bihugu bityo Leta ya Zambiya niramuka ituje izi mpunzi izagize ubwoba  zikajya mu bindi bihugu zizabure ayo mahirwe.

Mu gihe Lionel yari kumwe na maneko mukuru muri ambassade y’u Rwanda muri lodge imwe yitwa Cozy Lodge iri I Kabulonga ubwo bateguraga uburyo bakora evacuation y’intasi za ambassade, kuwa mbere tariki ya 18 Mata mu masaha ya saa tanu 11h nibwo ise wa Lionel Jean Marie yarimo  ashakisha iradiyo baza gutambutsaho ubutumwa bitannguranwa kuvuga ko ambassade ya Kigali itari inyuma y’ibikorwa bibi (xenophobia) byari biri kuba ku mpunzi z’abanyarwanda ndetse nyuma uyu Lionel aza no kubutambutsa no mu binyamakuru nkuko yari yabuhawe na ambassade.

Michel Makuza, maneko muri ambassade ya Kigali i Lusaka. Aha yari gusaba imbabazi mu izina rya se Makuza ngo ibyo yakoreye abatutsi, uyu akaba ariwe wacuritse ubwenge umuryango wa Ndereremungu wose ukaba ushyiriye mu kugambanira impunzi.

 

Umwanzuro

Banyarwanda mpunzi mube maso kandi mureke kwirara dore ko FPR ikoresha benewanyu inda zananiye mukubagambanira. Mwirinde cyane ari nako mwishyira hamwe mukwirwanaho ndetse namwe mujye muri abo bazambiya mubereke ukuri, dore ko mwatsinze Kagame igitego cy’umutwe ubwo yari yiteguye ko nimusahurwa utwo mwakoreye muza kwihorera ariko mwerekanye uburere n’ubumuntu bwo ku rwego rwo hejuru abazambiya nabo ubwabo batazabibagirirwaho.

 

Ikinyamakuru cyanyu InumaNews kikaba kibijeje ko kizakomeza kubagezaho andi matohoza yimbitse dore ko ibikorwa bya DMI mu mpunzi byakajijwe umurego na Kigali ku rwego rwo hejuru.

 

 

 

Umutesi Claudine

Inuma!News