Politike

RWANDA: BIMEZE BITE NYUMA Y’UKO KAGAME ATANGIYE ITEGEKO RYO KURASA ABATURAGE KU MANYWA Y’IHANGU?

Category: Politics
Hits: 22192

Nyuma y’ijambo rya Paul Kagame, ritangariza abaturage b’akarere ka Nyabihu by’umwihariko, n’abanyarwanda bose muri rusange, ko ingabo ze zigiye kujya zibarasa ku manywa y’ihangu, byahise koko bitangira gushyirwa mu bikorwa. Abenshi mwakurikiye ikinamico riherutse kubera ku mupaka wa Congo n’u Rwanda, aho ingabo za FPR zambutse zikajya gushimuta abasirikari ba Congo. Ubanza zari zagize ngo ni muri Musanze, zishimuta abantu, ntihagire ukopfora.

 

Amakuru agera ku Ikaze Iwacu, aturutse muri bamwe mu basirikari ba RDF, bakambitse hafi y’umupaka wa Kabuhanga, aravuga ko ubwoba bwinshi bwatashye muri FPR imaze kubona ko ibihugu bigize umuryango wa SADC, ndetse n’umuryango mpuzamahanga, bishyigikiye igikorwa FDLR yatangiye cyo gushyira intwaro hasi. Muri FPR ubu ngo babona ko iturufu yabo yo guhora babeshya amahanga ko bugarijwe n’abanzi bari muri Congo, igiye kuba ikigarasha. Akaba ari yo mpamvu Paul Kagame, ngo ubu yiyemeje kurwana intambara y’inkundura, ngo ntazigera yemera ko ashyikirana n’abo yita imbwa; n’ukuvuga « abahutu ».

RDF ijya gutangira ikinamico Kagame yari yumvikanyeho na Joseph Kabila, batangiye kujya batangaza ko mu ngabo za Congo ziri ku mupaka, harimo abasirikari ba FDLR. Ubwo rero bambutse hakurya kugira ngo bashimute umusirikari bazereka amahanga ko ari uwa FDLR, maze bakazabona uburyo bwo gutera muri Congo bagiye kuyihiga. Nyamara igikorwa cyabo cyabaviriyemo akaga. Nibyo koko umusirikari wa Congo baramujyanye, ariko aba FARDC bahise batabara, barabakurikira, babarasa umugenda, nabo kubera umujinya, bageze hakurya baramwica.


Ingabo za Congo n’ubu ziryamiye amajanja

Ayo makuru kandi akomeza avuga ko ubu RDF iri kohereza intasi nyinshi cyane muri Congo, cyane cyane muri Kivu y’amajyaruguru. Abari gukoreshwa ubu ni abahoze ari abarwanyi ba M23, bari barahungiye i Bugande, bakaba baherutse guhabwa imbabazi na leta ya Congo. Izi ntasi zahawe ubutumwa bwo gucengera, bakajya bica abayobozi ba FDLR, ndetse n’abakongomani, kugira ngo bateze akaduruvayo, kazatuma biriya bikorwa bya FDLR, bishyigikiwe na SADC biburizwamo.

Urugero ni nko ku itariki ya 02-06-2014, intasi za RDF zivuganye umuchef wa localité ya Kinyandonyi muri teritwari ya Rutshuru, witwaga Bamuhata Mpanzi. Yishwe mw’ijoro ryo ku cyumweru ryashyiraga ku wa mbere, n’abantu bitwaje intwaro bahise bahunga. Kinyandonyi ni localté iri nko muri 10 KM uvuye i Kiwanja, ku muhanda GOMA-ISHASHA. Andi makuru dukesha sosiyete sivile ya Nord-Kivu, aravuga ko hari umukozi wakoreraga urwego rw’iperereza rwa Congo, ahitwa Musenge muri Warikale, washimuswe hamwe n’abandi bantu 2 ku wa gatandatu ushize, bakicwa ku cyumweru umunsi wakurikiyeho. Ababishe n’intasi za RDF zari zihishe muri Mai Mai Mtomboki.

Mu gihugu imbere ho byifashe bite?

Ubushize twabagejejeho inkuru y’uwitwa Robert Segatwa wari warashimuswe mu mugi wa Gisenyi mu kwezi kwa mata, 2014, bakajya kumufungira muri gereza ya gisirikari iri ku Murindi wa Kigali. Mu kwezi gushize, amakuru agera ku Ikaze Iwacu, avuga ko umugore wa Robert akimenya ko umugabo we yaba afungiye ku Murindi, yagiye kumusura, agezeyo bamubwira ko yazagaruka nyuma y’ukwezi.

Iki n’ikimenyetso cy’uko, Robert yari afungiye muri iyo gereza. Amakuru Ikaze Iwacu yashoboye gutohoza muri iyi minsi, yemeza ko Robert yishwe urubozo bikabije na za maneko za DMI, ku buryo batari gutinyuka kumwereka umugore we. Nkuko Paul Kagame yabitangaje, DMI imaze kubona ko abantu bavumbuye ko ifungira abasivili muri gereza za gisirikari, yahise ishyira mu bikorwa ijambo rya Kagame, bivugana Robert Segatwa ku wa gatatu tariki ya 11-06-2014. Twifurije iyi nzirakarengane iruhuko ridashira, kandi twihanganishije umuryango asize.

Uku kwicwa kwa Robert gusa neza nuko Gitifu Alfred w’i Musanze yishwe, barangiza bakajijisha ngo yarashwe yari agiye gutoroka. Amakuru Ikaze Iwacu ikesha umwe mu bapolisi wakurikiraniye hafi iby’uyu Alfred, yemeza ko abamaneko ba DMI bamwishe urubozo, bakamukata ibice bimwe by’umubiri, babonye amaze kunogoka avuyemo umwuka, baterura umurambo bawuziritse amapingu, maze bawukubita urusasu, bahita batangaza ngo yari agiye gucika. Ni akaga ibibera mu Rwanda! Aya makuru kandi atubwira ko umunsi uriya Gitifu yashinguwe, abari bahari biboneye ko nta maso yari afite, kubera ko bari barayajoboyemo. Uwo munsi kandi abapolisi bari bazengurutse aho yashyinguwe, bategeka abantu gushyingura vuba vuba, ndetse banabujije abari aho gukora amasengesho, kandi ari umuco mu bayoboke ba ADPR, Gitifu Alfred yari abereye umunyamuryango.

Ikindi giteye ubwoba nuko kugeza n’uyu munsi mukuru we, Dr Munyankumbura na murumuna we Anastase, baburiwe irengero. Ese aho nabo ntiwasanga barabohereje iwabo wa twese? Izi nzirakarengane zose tuzifurije iruhuko ridashira, kandi imiryango yabo ikomeze yihangane.

Igikamyo cya RDF kikorera ibitwaro bya rutura cyakoze impanuka

Amakuru agera ku Ikaze Iwacu aturutse i Kigali, aravuga ko mu nkubiri RDF irimo ubu yo gutegura intambara, iri gutwara ibitwaro bya rutura ibijyana ku mipaka hirya no hino. Kubera guhahamuka, abasirikari benshi ba RDF, ntibari kumva neza impamvu ziri gutuma babwirwa ko bagomba kurwana. Uku kutumva impamvu zo kurwana, kuri gutuma, bamwe mu basirikari ngo basigaye birwaza, abandi bagasaba impushya zo kujya gusura imiryango yabo, ngo barebe ko basimbuka koherezwa kujya ku rugamba.

Nyuma y’aho intambara yadukiye ku mupaka w’u Rwanda na Congo, ubuyobozi bwa RDF, bwategetse ko imbunda nini zoherezwa mu karere ka Rubavu. Amakuru atugeraho avuga ko muri ako kavuyo kose, umwe mu ba shoferi wari utwaye igikamyo cyari gihetse ibibunda bya muzinga yakoze impanuka ahitwa ku Kirenge mu karere ka Rulindo. Ababonye iyo mpanuka bavuga ko ngo iyo kamyo yabuze feri, maze itangira kugonga imodoka zari imbere yayo; hakomeretse abantu benshi cyane, ndetse hapfa n’umusirikari ufite ipeti rya Sergeant, tutaramenya amazina ye.

I Nyamasheke naho akarengane karakomeje

Ubushize twabagejejeho inkuru y’akarengane abaturage bo mu karere ka Nyamasheke, bakora ntibahembwe, kubera abayobozi baba bariye imishahara yabo. Inkuru ikimara gusohoka, abo bayobozi bagiye gutera ubwoba abo baturage, batuye ahitwa mu Gasayo, banababwira ko bagomba kwibagirwa ayo mafaranga, ko niyo bagira bate, batazigera bahembwa. Aba bayobozi ntibarekeye aho, ahubwo noneho bakomeje umugambi wabo wo kuzengereza bariya baturage.


Paul Kagame i Nyabihu

Amakuru yageze ku Ikaze Iwacu muri iyi minsi aravuga ko, abo bayobozi baherutse gutanga amabwiriza ko abantu bose bafite amazu adasanuye, bagomba gusenyerwa vuba na bwangu. Ikibabaje cyane abo baturage ba Gasayo n’ukuntu bari gusenyerwa amazu yabo, kandi nta bushobozi bafite bwo kongera kubaka, cyane cyane ko n’amatafari bagurije leta batayagaruriwe cgangwa se ngo bahabwe ikiguzi cyayo. Aka karengane kagomba kwamaganwa, kuko kamaze kurenza urugero.

Abanyeshuri b’i Gihundwe mu karere ka Rusizi baratabaza

Indi nkuru y’akarengane yageze ku Ikaze Iwacu ni iy’abanyeshuri biga mu cyahoze cyitwa Groupe Scolaire ya GIHUNDWE mu karere ka RUSIZI, bari kwakwa amafaranga ibihumbi bibiri (2000 frw) buri wese utari muri FARG, ngo bayahe ababa muri FARG! Ibi noneho birenze ukwemera. Ubuse FARG nayo igeze aho ijya kunyunyuza imitsi y’abana, batanagira akazi? Ngayo nguko, ibyo mu Rwanda rwa FPR biguruka nta mababa!!

 

Ngendahayo Damien

source: Ikaze Iwacu{jcomments off}