Politike

Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ruzakurikirana Gen Ntaganda ibindi byaha n’abo yafatanyije nirubona ibindi bimenyetso simusiga byerekeranye n’ubwicanyi bagiye bakorera abaturage ba Kongo

Category: Politics
Hits: 115337

Mu kiganiro Umuvugizi wakoranye n’umuvugizi w’Urikiko mpuzamahanga mpanabyaha rukorera i La Haye mu Buholandi, bwana Fadi El Abdallah, yadutangarije ko kugeza ubu Gen Ntaganda akurikiranyweho ibyaha by’ubwicanyi n’ibyaha byibasiye inyokomuntu yagiye akorera abaturage ba Kongo muri 2002 na 2003, kandi ko Urukiko ruzakurikirana abo ari bo bose yaba yarafatanyije na bo muri ubwo bwicanyi nirurangiza kubona ibindi bimenyetso simusiga.

 

 

Muri icyo kiganiro twanamubajije nimba Gen Ntaganda azakurikiranwa gusa ku byaha yakoreye abaturage ba Kongo muri 2002 na 2003, dore ko hari n’ibindi byaha yagiye akora nyuma yaho, adusubiza ko kugeza ubu bamukurikiranaho ibyaha yagiye akora igihe yari ayoboye imitwe yitwaje intwaro mu karere ka Ituri ariko ubushinjacyaha bw’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha bukaba buzanamukurikiranaho ibyaha yagiye akora mu yindi myaka, aho na none yari ayoboye imitwe yitwaje intwaro, nibabona ibindi bimenyetso simusiga byerekana ubwicanyi ndengakamere ndetse n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, imitwe bari bayoboye yagiye ikorera ibi byaha ikiremwamuntu, kandi akaba nta kabuza ko nibamara kubona ibimenyetso bijyanye n’abo bari bafatanyije muri ubwo bwicanyi, na bo bazabakurikirana nyuma yo gusohora impampuro mpuzamahanga zibashakisha.

 

Bwana Fadi El Abdallah yabitangarije Umuvugizi muri aya magambo : “Kugeza ubu Gen Ntaganda tumurikiranyeho ibyaha yagiye akorera abaturage igihe yari ayoboye umutwe witwaje intwaro hagati y’imyaka ya 2002 na 2003; ku bijyanye n’ibindi byaha yagiye akorera abaturage nyuma y’aho igihe yari ayoboye indi mitwe yitwaje intwaro muri Kongo no mu bihe bitandukanye byagiye bikurikiraho, ubushinjacyaha bwacu nibumara kubona ibimenyetso bihagije bijyanye n’abo yagiye afatanya na bo gukora ubwo bwicanyi ndengakamere muri Kongo, tuzabimuryoza ndetse n’abo yafatanyije na bo ibyo bikorwa by’ubwicanyi ndengakamere tuzasohora impampuro zibashakisha, tuzanabigeze mu itangazamakuru kugirango imiryango y’abo bagiye bahekura ibimenye”.

 

Gasasira, Sweden.

source:umuvugizi

 {jcomments off}