Politike

Umuyobozi wa FDU Inkingi Victoire Ingabire asubiye mu rukiko rw’Ikirenga rwa Kigali kuburana ku gihano cy’igifungo cy’imyaka umunani yahawe la leta ya Kagame

Category: Politics
Hits: 59773

Kuwa mbere taliki 25 Werurwe 2013 nibwo Victoire Ingabire umuyobozi wa FDU-Inkingi ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kagame asubira mu rukiko rw’Ikirenga i Kigali aho aburana n’ubushinjacyaha (buhagarariye Kagame) ku byaha yashinjwe agakatirwa n’Urukiko Rukuru rwa Kigali gufungwa imyaka umunani yose mu gihe ariko ubushinjacyaha bwo bwari bwaramusabiye gufungwa ubuziraherezo.

 

Muri uru rubanza hagaragayemo amakinamico atagira ingano kandi kugeza magingo aya ayo makinamico asa n’akigaragara kuko nyuma yo gukatirwa ibihano byoroheje kw’abo baregwaga hamwe bishinje ibyaha, ubu biragaragara ko hakiri indi migambi kuko ukurikije uko amategeko ateye n’uburyo byari byavuzwe n’ubucamanza abo bareganwa hamwe bagombye kuba baratashye nibura taliki 1 Werurwe 2013 ariko amakuru aturuka muri gereza ya Kigali aravuga ko abo bashinja ba Ingabire ubu ngo bakiri muri gereza aho batunzwe n’ibiryo bagurirwa na leta ya Kagame ibakoresha amafuti nk’ayo yo kwishinja ibyaha bagahindukira bakabishinja na Ingabire mu rwego rwo kumwikiza kwa leta ya Kagame.

 

Birumvikana rero ko n’ubundi ayo makinamico ashobora kuba agikomeza kuko niba abantu baragombaga gutaha bakaba bakibitswe muri gereza ni ukuvuga ko hagitegerejwe indi mikino dore ko ubu leta ya Kagame imerewe nabi cyane ikaba igomba gushaka uko yakina imikino yo gusunika iminsi n’ubwo biyikomereye cyane. Gukomeza gukaza umurego mu gushakisha icyatuma abatavuga rumwe n’ubutegetsi batsikamirwa bakanabuzwa uburenganzira niyo ntwaro imwe rukumbi leta ya Kagame isigaranye ariko nayo ntacyo ikiyamiriye cyane usibye gusunika iminsi nyamara nayo ibona neza ko ntaho yerekeza uretse gukomeza gutera ubwoba abaturage bigaragara ko bashobora kuyigaranzura umunsi umwe.

 

Ikindi umuntu yavuga ku kwirwanaho kwa Kagame mu gushaka gucecekesha no kwikiza abatavuga rumwe na we ni uko ubu yamaze kubona ko opposition imwokeje igitutu akiga imigambi yo gushakisha bamwe mu bahoze ari abayoboke ba opposition akabaha amafaranga akanabizeza imyanya mu butegetsi kugirango bamufashe guhangana na opposition nabo biyita opposition nyamara ari amayeri yo guhangana na opposition nysyo ubu imugeze ku buce. Nyamara na we yakagombye kumenya ko arimo atagaguza amafaranga ku busa kuko n’abo agura ntacyo bashobora kuzamumarira kuko usibye n’abo bacanshuro na we ubwe yarananiwe none arizera ko abandi aribo bazashobora kumurengera kandi nyamara barengera inda zabo.

 

Reka turebe uko umukino hagati ya FDU na FPR ukomeza ariko uko byagenda kose biragaragara ko Ingabire yatsinze Kagame kandi yaragerageje kumuzirika ngo arebe ko yahangana n’ibihe bikomeye nyamara yarananiwe ahora atsindwa buri munsi abanyarwanda bakaba bategereje ko atsindwa uruhenu akava mu nzira ubuzima bugakomeza.

 

Tubitege amaso ariko uwareba ibyatambutse mu bihe bishize yari akwiye no kwibaza ibiri imbere.

 

Ubwanditsi

source:RLP

 

 {jcomments off}