Amateka

Rubavu: Ukuri ku mugore wabeshye ko yabyaye igikoko kwamenyekanye

Category: History
Hits: 6464

Nyuma yo kugaragaza ko yabyaye igisimba ariko ntibivugweho rumwe n’abantu batabdukanye barimo n’abaganga, Mushimiyimana yashyize yemera ko ibyo yavuze yabeshye ahubwo ari urukwavu yaguze akarubaga kugira ngo azemeze umugabo we ko abyara.

 

 

Kuri uyu wa mbere taliki 27/05/2013 nibwo Mushimiyimana yabyemeye ndetse ajya no kwerekana uruhu rw’urukwavu yabaze akaruhindura umwana yarangiza akajya kwa muganga kugira ngo azashobore kwemeza uwo bubakanye.

Kuva tariki 25/05/2013 ubwo Mushimiyimana yagezwaga kwa muganga, inzego z’umutekano ndetse n’iz’ubuzima zakomeje kumukurikirana zimuhata ibibazo kuko bitumvikanaga ukuntu yaba yarabyaye kandi ibizami n’imiterere ye bigaragaza ko atigeze atwita.

Umuyobozi w’ibitaro bikuru bya Rubavu, Dr Kanyenkore William, yari yahakanye ko umuntu yabyara inyamaswa, kuko niyo haba imyubakire mibi y’umwana munda yaza afite iyindi miterere ariko ateye nk’umuntu; ngo kabone n’iyo umuntu yaryamana n’inyamaswa ntiyabyara inyamaswa. Aya makenga yatumye abapolisi hamwe n’inzego z’ubuzima mu karere ka Rubavu zikurikira uyu mugore ndetse bakamusuzuma ibizami byose bishoboka bigaragaza ko umuntu yabyaye cyangwa yatwise zasanze bitamurangwaho maze abona kuvugisha ukuri.

Yashyize yiyemerera ko ibyo yakoze yagira ngo yemeze umugabo wamucyuye ko abyara, ariko akaza kubyara igisimba yarozwe n’umuvuzi Gakondo batumvikanye. Mushimiyimana Elisabeth ari mu kigero cy’imyaka 40 yari yaravuze ko yagiye kwivuza ku muvuzi wa gakondo nyuma yo gukuramo inda igihe kitari gito, ariko umuganga akamubwira ko azabyara imbwa ngo bitewe n’amakimbirane bagiranye.

Ubwo yajyanwaga kwa muganga taliki 25 Gicurasi ku kigo nderabuzima cya Karambo abaganga bamwakiriye bavuze ko yaje kwa muganga atava amaraso ndetse ngo nta n’inda yanyuma yigeze azana ahubwo batunguwe n’icyo yabazaniye ko aricyo yabyaye n’uburyo cyanukaga. Mushimiyimana asanzwe afite umwana ariko ni uwo yabyaranye n’umugabo we wa mbere. Umugabo babana ubu mu murenge wa Nyakiriba mu karere ka Rubavu nta mwana barabyarana, ngo yahoraga abwira umugabo we ko atwita ariko inda zikavamo.

source: kigali today