Amateka

Ijambo INKOTANYI ngo niryo ritagatifu ryonyine mu Rwanda ? Dr Alexis Habiyaremye .

Category: History
Hits: 4203

Twange ingengabitekerezo

Iterabwoba ry’amagambo (terrorisme dialectique=buzz words terrorism)

Kuva aho Agatsiko k’Inkotanyi kamariye kwigarurira igihugu cyacu kakagihindura nk’umulima w’ubukonde, abiru bako basigaye barafashe umugambi wo gucura amagambo agamije gutera ubwoba Abanyarwanda kugira ngo batazinyagambura babaza impamvu basubijwe ku ngoyi y’ubuhake. Abazi amateka muribuka ko ubuhake mu Rwanda bwazanywe na Rwabugiri, ari we Sezisoni mwene Nkoronko, wiswe Inkotanyi cyane kubera guhora ashoza intambara z’urudaca mu bihugu bimukikije no kumarisha inkota umubogamiye wese. None Inkotanyi z’ubu zagaruye ubuhake mu gihugu, aho zibuza abanyarwanda guhinga imyaka izabagaburira ngo nibahinge imbuto Kagame ategetse, kugira ngo abacuruzi be abe ari bo bayungukiramo, abayihinze bicwa n’inzara.

 

 Kugira ngo iyo migambi yo gusubiza u Rwanda mu buhake igerweho nta nkomerezi rero, abambari b’Agatsiko bashyizeho iterabwoba rishingiye ku magambo mashya bacuze bakayinjiza mu kinyarwanda gisigaye gikoreshwa mu gihugu, ndetse n’ababa mu mahanga ubu ayo magambo akaba asigaye yarabinjiyemo, akabatera ubwoba.  Ayo magambo asigaye yarakuye abantu imitima akababuza kwinyagambura na gato  ni menshi , ariko ndagira ngo twibande kuri aya abiri: 1) Ingengabitekerezo, 2) Intagondwa. Andi twazayagarukaho mu bihe biri imbere.

 Ikiranga aya magambo cyane, ni uko yahawe imyumvikanire (interpretation) idahuje n’uko ateye, dukurikije amagambo dusanwe tuzi mu kinyarwanda bariya biru bahereyeho bayacura. Ibyo akaba ari byo bituma atera abantu ubwoba kuko agoramye, kuko nta muntu wumva neza icyo ashatse kuvuga. Bityo agatsiko kakayifashisha nyine mu kunvikanisha ibyo gashaka byose. Amenshi muri yo yahinduwe nk’ibisasu bya rutura(bombs) umuntu arayabwirwa agahora yigengesereye nk’ugendera hejuru y’amagi ngo ejo adateshukwa  bikamuturikana. Ni yo mpamvu dushatse kuyasesengura kugira ngo dusobanukirwe n’iterabwoba agamije maze tuyakuremo urutambi hatazagira uwongera kugira ngo yamuturikana. Reka rero dufatanye tuyasesengure turebe uburyo abiru bagoretse amagambo ku bwende kugira ngo bayakoreshe iterabwoba uko bishakiye.

Ingengabitekerezo

 

Mu mymvikanire abantu bacuze ririya jambo bavuga, ndetse n’abarikoresha uko baryumva, risemurwa n’ijambo yo mu ndimi z’i Burayi idéologie. Iryo jambo  « idéologie » ryacuzwe ubwa mbere n’ umukundabwenge w’umufransa Antoine  Destutt de Tracy mu mwaka w’ 1796, rishaka kuvuga ubumenyi busesengura ibitekerezo n’imibonere (science qui traite des idées ou perceptions ). None ubu mu Rwanda kubera ko abiru b’agatsiko bakoresheje uburiganya ririya jambo bakarizirikira ku ijambo jenoside (naryo bashaka ko rivuga gusa itsembabwoko ryakorewe abatutsi), ingengabitekerezo yahinduwe nk’aho isobanura imitekerereze y’interahamwe n’abandi bose banga Abatutsi. Ahangaha nkaba mbanje kwisegura ku bana b’u Rwanda bose barokotse iryo tsembabwoko, nsabira n’inzirakarengane zose zariguyemo kwakirwa mu mucyo w’Uwiteka, kuko ntagamije kwirengagiza imibabaro n’agahinda karenze urugero iryo shyano ryadusigiye. Mureke dutandukanye ariya magambo rero, itsembabwoko ndabona tudakwiye kurijyaho impaka kubera ko ryabaye, hanyuma turebe icyo ijambo ingengabitekerezo rivuga urishyize ukwaryo.

Ririya jambo riva ku magambo kugenga (ingenga) no gutekereza (ibitekerezo).  Mu mikoreshereze y’ijambo ingengabitekerezo, ikigoranye kumva ari na cyo kigoramye ni ririya jambo ingenga, kuko ntekereza ko ijambo ibitekerezo ryo abenshi turyumva kimwe(abashaka kurisesengura na bo twazabishakira undi mwanya). Kugenga rero, nk’uko tubizi mu ijambo ubwigenge cyangwa ingengo y’imali*, bivuga  kugena, gushyiraho,  gutegeka, cyangwa kugaragaza icyo umuntu(imali) yemerewe gukora (gukoreshwa) n’icyo atemerewe.

 Ubwigenge, akenshi dusemura mu gifransa no mu cyongeleza ngo ni independence ,dusubije amaso inyuma tukareba uko ryubatse, dusanga risa cyane n’ibyo bita auto-determination. Iriya nyuguti  ‘w ‘ mu nshinga kwigenga, ivuga ko ari inshinga y’inyigarukire (verbum reflexivum), ari na yo mpamvu birushaho kumvikana iyo turisemuje auto-détermination : risobanura kwigenera uburyo  umuntu (igihugu) akora ibyo ashaka kugeraho n’aho agarukira mu kubikora .

 Ijambo auto-determination (=ukwigenga) ni ijambo ry’imvange riva ku magambo abiri, iry’ikigereki  "autos", umuntu ku giti cye, soi-même[fr],self[angl],  n’iry’ikilatini "determinatio", rivuga gushinga imbago, kwerekana urubibi (umupaka) rutarengwa, gushyiraho iherezo (ref. terminus).    

Dukurikije ibi bisobanuro rero, kugenga ibitekerezo bivuga kugena aho bigarukire, ugashinga imbago mu mitekerereze y’abantu ngo hatagira abatekereza ibirenze ibyo ubutegetsi bw’Agatsiko bashaka.

Ibi  biragaragaza ko Agatsiko kazi neza icyo ririya jambo ingengabitekerezo risobanura, ahubwo kakaba kararifashe kakarikoresha mu buryo  bugoramye ku byerekeranye n’itsembabwoko, bityo kagatera abantu gusubiranamo, n’ubwoba bushingiye mu magambo (buzz-words terrorism) kugira ngo gakomeze kabe ari ko kagenga ibitekerezo by’umunyarwanda wese.  Ubu kakaba ari ko kagena ibyo yemerewe gutekereza n’ibyo atemerewe.   Iyo ngengabitekerezo rero ikoreshwa n’Agatsiko ifite amagambo menshi ayisemura, ariko rimwe ry’ingenzi  muri yo ni censure (censorship) ari byo bivuga kunigana abantu ijambo ngo boye  kuvuga ibyo batekereza  (cēnsēre=   gutekereza, kuvuga icyo umuntu atekereza). Iyo ngengabitekerezo rero yo kunigana Abanyarwanda ijambo buri gihe, tugomba kuyamaganira kure cyane. Nk’uko twamaganira kure kurushijeho abagifite ibitekerezo by’itsembabwoko no kurimbura imbaga.         

Intagondwa

Irindi jambo ryahinduwe iterabwoba ni  iryo bise intagondwa”. Mperutse kumva ku iradiyo abantu babiri bajya impaka ku mikoreshereze y’iryo jambo intagondwa, umwe agira ati none se kuki abahutu iyo bavuze batya ari bo bitwa intagondwa, umututsi yavuga ko adashobora no kwicara ahari umuhutu, we ntiyitwe intagondwa? Nabyibajijeho ndashoberwa. Ese intagondwa ni iki ? Aho iri na ryo ntiryaba ari rimwe muri aya magambo acuramye yazanywe n’abiru b’Agatsiko, bakoresha mu iterabwoba, tukayasiganiraho tutumva icyo ashaka kuvuga kandi bo bazi icyo bagamije ? Reka dusesengure twumve.

Intagondwa ni umuntu wanga kugondwa cyangwa ikintu cyose kitoroshye kugondwa, kabone n’ubwo wakoresha imbaraga zingana zite. Muti ese icyo gisobanuro kitwunguye iki? Kugira ngo kigire icyo kitwungura, tugomba kubanza kumva ijambo kugondwa icyo ari cyo. Kugondwa ni uburyo nkorerwa (modus passivus) bw’inshiga kugonda, ni ukuvuga gufata igiti cyangwa icyuma kigororotse ugakoresha imbaraga kugira ngo ugihete, kigondame.

 Ubundi na none iyo umuntu ashaka amatunda ari mu giti ariko adashoboye kuyageraho neza ashobora kugerageza kugonda amashami yacyo akoresheje ibindi biti, imigozi cyangwa ubundi buryo bwose bumushobokeye kugira ngo ashobore  gusoroma izo mbuto. Kugonda ayo mashami rero ni ukuyakuruza ingufu ngo areke kuba mu mwanya kamere y’igiti yayashyizemo,  ukayagondeka ngo agondame, ushobore kuyakoresha icyo wifuza. Nk’abashaka gutega imitego bagonda imigano isanzwe igororotse kugira ngo igondame uko babyifuza. Igiti ubundi gikura kamere yacyo ikigorora icyerekeza ejuru, gisanga izuba kuko ari ryo rigiha imbaraga zigifasha gukora intungamubiri zacyo (photosynthesis).  Iyo kigonzwe, kiragorama, imikurire yacyo ikaba irangiriye aho. Mwese muzi uburyo icyayi (camelia sinensis) cy’ i Rwanda cyagondwaga ngo kidakomeza kuzamuka  cyane  kugira ngo abantu bajye bashobora kugisoroma bitabaruhije. Mperutse kugera mu Bushinwa mpasanga ibiti by’icyayi bireshya n’imivumu y’iwacu i Rwanda ndumirwa ! Icyayi rero (ubwoko bumwe bwacyo) iyo utakigonze kireshya n’umuvumu ukuze ! Kugonda icyuma byo siniriwe mbabwira uko hakoreshwa umuriro mwinshi wo kubanza wagishyushya, hanyuma kigakubitwa inyundo cyane kikabona kugondama uko umucuzi ashaka.

Ugondwa rero  cyangwa ikigondwa nta cyo aba akora ahubwo aba agikorerwa. Nk’amashami y’igiti, iyo agonzwe abantu bayashakamo imbuto gusa, iyo arekuwe asubira uko yari ameze. Ariko nk’uko urugero rw’icyayi ntanze aha hejuru rubyerekara, iyo ugonda agamije kubuza uburyo icyo agonda ngo kitazajya hejuru ntashobore kugisaruraho ibyo ashaka byose, akigonda atitangiriye ku buryo gihindura kamere kigapyinagara.

Bariya biru rero mu gukoresha ijambo intagondwa, baba bashaka kuvuga umuntu wese wanga ko bamupyinagaza, bakamuhindura ingaruzwamuheto (mu kubanga umuheto naho hagondwa uruti). Sinzi mwe niba hari ikindi gisobanuro cy’ijambo kugonda mwaba muzi ubwo mwazanyunganira. Ariko imyumvikanire y’ingenzi y’iryo jambo abanyarwanda twese tuzi, ni iyongiyo. Kubera ko ntabaye mu Buganda ngo menye niba kugonda mu rurimi rw’aho bifite ikind bisobanura, niba abaricuze barakoresheje amagambo y’ikiganda twe tutazi, na byo mwazabimenyesha.

Abiru b’ingoma ya Kagame  bazi neza uburemere bw’amagambo (gravitas verborum=poids des mots), kuko bufite uruhare runini cyane mu byatumye inkotanyi zitsinda intambara zashoje zikigarurira igihugu. Ariya magambo ntibapfa kuyakoresha batabitekereje. Batera ubwoba umuntu wese, bamwita intagondwa akumva nta mwanya yari akwiye kugira mu bantu biyubashye na we akisuzugura.  Uwanze kugondwa ngo agorame se ni we tugomba kureba nabi ? Uwemeye kugondwa akagondama bakamwuririraho se hari icyubahiro bishobora kumuhesha ? Ahubwo se uwo muntu ushaka kugonda abandi ngo bagorame agamije iki? Umuntu aramutse yanze kugorekwa no guhetwa, kuki ari we twahanga amaso tukamufata nk’umugizi wa nabi  aho kubaza uwo ushaka kumugonda ku gahato icyo agamije? Ni ukumukanga burundu se ngo ajye yogerwaho uburimiro buri gihe, cyangwa se ni ugushaka kumucuza utwo afite ukamurekera amahoro (nk’ugonda amashami ashaka imbuto akayareka agasubirana umwimerere wayo) ? Kubera akaduruvayo bariya biru b’Agatsiko bazanye mu magambo y’ikinyarwanda rero, maze bakayagoreka, tugiye kuzatangira guhora dusigana, tutazi n’amagambo dusiganira icyo avuze. Naho bo babonereho kugonda umwana w’umunyarwanda, bamuvuruge bamuvuyange, bamunyunyuzemo ikizima cyose kimurimo.

Twange iterabwoba

 

Banyarwanda bavandimwe rero, nimubungabunge ururimi rwanyu, dore abiru batangiye kuruzanamo amagambo abashyira mu rujijo ngo babone uko babateranya, babagumishe mu bucakara, babasige iheruheru. Ubungubu ijambo risigaye ari indakemwa mu Rwanda  ngo ni ijambo Inkotanyi ryonyine. Kandi twese tuzi ko bariya biru bajya kurihitamo,bakaryiyita, barikuye kuri Sezisoni mwene Nkoronko, ari we Rwabugiri wiswe Inkotanyi cyanee,(ref. inanga ya RUJINDIRI) kubera kumarira abantu ku nkota ye.  None dore ahubwo kuba inkotanyi bisigaye ari byo byahinduwe nko  kuba umwere, umutagatifu. Twese tuzi uko zakoresheje inkota n’amasasu, zigakurikiza  urugero rwa Kigeri Rwabugiri, haba ku banyarwanda (amateka agaragaza uko yashatse kugonda intagondwa zabaga mu majyaruguru y’igihugu) cyangwa mu guhora ashoza intambara i Bushi n’i Bunyabungo.

 Abo bakurankota rero, ni abicanyi si abatagatifu, kandi nta na rimwe mugomba kwemera ko babagonda.  Nta mututsi twifuza ko agondwa mu gihugu cyacu cy’u Rwanda. Nta muhutu twifuza ko agondwa iwacu. Nta mutwa, nta mwarabu, nta muhinde ugomba kwemera kugondwa ngo apyinagazwe. Ngo avutswe kugororoka, kujya imbere no  kugera ku byo  impano (talents) ze zagombye gutuma ageraho. Ntakwiye kugenerwa ibitekerezo ngo bigengwe n’Agatsiko. Twanze ingengabitekerezo kandi nta narimwe Agatsiko gashobora kubigenga. Kazagenga se n’imvura n’umuyaga? Umwanditsi w’ivanjili* se ntiyavuze ati umuyaga uhuha aho wishakiye ntukumirwa (spiritus ubi vult spirat)?

Ndagira rero ngo nsoze nsaba abantu bajya basiganira aya magambo kuri radio, nk’abari muri icyo kiganiro numvise ku Ijwiryarubanda.com,  kutagwa mu mutego  wo gukoresha ariya magambo mu buryo bwongera urujijo, ahubwo baharanire kujijura rubanda. Ku mwihariko nagiraga ngo nsabe na none radio Itahuka, numvise abayivugiraho rwose bafite amatwara mazima n’ibitekerezo bigamije kunga Abanyarwanda bose (reka nongere mbibashimire, nimukomereze aho) nabo batinyuke bibohoze iyo terrorisme y’amagambo yagoretswe ku bushake, maze ikinyoma cy’Agatsiko gishyirwe ku gasi. Nimushiruke ubwoba rero kuko ayo magambo yahinduwe ibisasu twese tugomba gufatanya kuyakuramo urutambi ntiyongere kudushyiramo amacakubiri. Nitumara kwigobotora ubwo buriganya, ntituzongera kwishishana kuko tuzajya dukoresha amagambo avuga ibyo yagenewe kuvuga kandi ibyo tuvuze akaba ari byo dutekereza.

 Murakarama rero ntimukagondwe kandi n’ibitekerezo byanyu byiza ntibikagengwe n’Agatsiko.

source:leprophete